Inkotanyi muri Special Operations mu mezi 3 ya nyuma y'urugamba

38 Просмотры
Издатель
INKOTANYI Ep9: AHANTU HIHARIYE INKOTANYI ZAGARAGARIJE UBUTWARI NUBWO HARI HAGORANYE
Mu rugamba rwo kubohora igihugu hari ibitero ndetse n’ibikorwa byihariye byakozwe ndetse bisiga umugani n’amateka byihariye kuburyo nubungubu iyo urikumwe n’abandi ujya kumva ukumva babigarutseho mu buryo bwo kubitangarira banabisubiramo nkabari bahari .ndetse ugasanga barabara inkuru ushobora kumva koko aho hantu hari hagoranye.niyo mpamvu rero natwe twifashishije zimwe mu nyandiko zitanduknaye tugiye kugaruka ku bikorwa byindashyikirwa binihariye byakozwe na RPA Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu bimwe byakozwe kugirango harokorwe abatutsi bari bageramiwe n’interahamwe ndetse ibindi ni amayeri yihariye bya Gisirikare byagejeje inkotanyi ku ntsinzi irambye bakabahora u Rwanda.iki ni gice cya Cyenda ku biganiro byihariye bigaruka ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.iyi ni Intsinzi tv uwaguteguriye iki kiganiro ugiye gukurikira ni Bizimana Chrstian naho jye ugiye kukikigezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze.
Igikorwa kihariye tugiye kugarukaho kihariye ni Uburyo Inkotanyi zabashije gutabara abatutsi bari bihishe mu kigo cya Centrre National de Pastorale Saint Paul hari mu ijoro rya tariki ya 16/6 rishyira ku Itariki ya 17/6 mu mwaka wa 1994.
Ubundi kuva tariki 7/4/1994 ubwo Jenoside yari itangiye gukorwa mu gihugu hose umututsi aho yari hose yashakishije ahashoboka hose yarikurokokera rero ku mahitamo menshi kuri benshi hari mu nsengero no muri za kiliziya zitandukanye mu gihugu kuko niyo urebeye mu bushakashatsi bwakozwe kuri Jenoside yakorewe abatutsi bukozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu mwaka wa 2000 bwagaragaje ko nibura 11% y’abantu bw’abantu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi baguye mu nsengero.
Rero nuko iki kigo cya Saint Paul nacyo rero cyabaye hamwe mu hantu hahungiye abatutsi bakirwa na Padiri Hakizimana Celestin wakiyoboraga wabafashije mu gihe cyose bahamaze. Bumwe mu buhamya bw’umuntu wari mu bari barahungiye mu ri Saint Paul witwa Masengo Gilbert aganira ni ikinyamakuru cya Igihe .Com mu 2018 yavuze ko Padiri Celestin icyo yabimye atara icyo yarafite kuko ntako atagize ngo aba bantu bagera ku 2000 bari bamuhungiyeho kugirango babeho.
Saint Paul ituranye na kiliziya Sainte Famille yari iyobowe na Padiri Wesncelas MUNYESHYAKA we wakoze amabi menshi akagira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu buryo buzwi kuburyo yibasiye abatutsi mu buryo bukomeye ubwe yagendanaga imbunda ya Pisitole kuburyo yakoze za Lisiti nyinshi z’abatutsi bishwe bavanywe ahangaha muri sainte famille.
Gusa bitandukanye n’ahandi henshi mu gihugu aha kuri sainte Famille no muri Saint paul ntabwo abantu bahahungiye bahise bicwa kubera inyungu za Guverinoma y’abajenosideri. Mu gitabo shake hands with The devil: failure of The Humanity in Rwanda. Yanditseko abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Saint famille n’ikigo cya Saint Paul,abatutsi bari bahungiye muri Hotel des Milles Collines ndetse n’abari bahungiye I Kabgayi ndetse nahitwa I Nyarushishi muri Perefegitura ya Cyangugu. Batahise bicwa kuberako leta y’abajenosiferi ibihawemo inama na leta y’ubufaransa kwari uko abantu bari bahungiye aho hantu bagombaga kureka kwicwa ahubwo bakerekanwa nkabakeneye gufashwa.ibyo rero bikaba byaranifashijijwe mu guha uburenganzira ingabo z’abafaransa muri zone turquoise kubera abantu nkabongabo.gusa byaragaragaraga ko iyo abafaransa bagera ahangaha aba batutsi nabo bari kwicwa.
Gusa ibi ntibivuze ko abatutsi baticwaga kuko aha hantu nkubwiye ntibyabujije ko interahamwe zazaga zigashimuta abo zishaka zikajya kubica.
Rero benshi nubundi ingabo zabafaransa zaje muri operation turquoise benshi baramaze kurokorwa.
Nkabo muri milles collines bo habayeho ubwumvikane hagati ya EX FAR na RPA Inkotanyi habaho kugurana abantu maze impunzi zabatutsi zari muri iyi hoteli zijya mu gice cyagenzurwa na RPA
Rero muri saint paul byakozwe mu buryo bwa gisirikare aho Abakomando ba RPA inkotanyi bakoze iki gikorwa barabo muri batayoya Bravo yayoboewa na colonel TWAHIRWA Dodo zari zimaze gushinga ibirindiro ku gisozi mu bice bishinzeho Kaminuza yigenga ya Kigali ULK.

#IntsinziTV #PaulKgame
Категория
Онкодерматология
Комментариев нет.