"

33 Просмотры
Издатель
ISHYIRWA MU BIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU NTANGIRIRO Z’UKWA GATANDATU KUVA TARIKI 1-8/6 /1994
Leta y’abatabazi yateguye Ikanashyira mu bikorwa Umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi kuva mu kwezi kwa Kane kugeza mu kwa Karindwi mu mwaka wa 1994 hagatsembwa abagera kuri Miliyoni imwe mu minsi 100 nkuko twabigarutseho kenshi ni Uko Umugambi n’Intego byayo byari Gutsemba abatutsi bose ntihasigare numwe wo kubara Inkuru y’Ibyo yabonye mu cyo bise kugarura amahoro mu Gihugu.ryari itsemba rihambaye kuko Ukoze Igereranya risanzwe Usanga nibura harapfaga abatutsi barenga 10000 ku munsi Umwe ni benshi cyane.rero mu kugaruka kuburyo Iyi Jenoside yashyizwe mu bikorwa mu biganiro byacu byuruhererekane twabateguriye kuri iyi ngingo tugiye kugaruka byihariye kubyaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gatandatu mu 1994 kuva tariki ya 1 kugeza tariki 8 z’uko kwezi mu 1994.Iki ni igice cya 22 kuri iyi ngingo.mu gutegura iki kiganiro nifashije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Mu buryo buhambaye muri Operation yagatangaza kandi ntagereranywa twanagarutseho mu biganiro byacu byihariye twakoze ku Rugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kubohora Igihugu Tariki 2 KAMENA 1994 ingabo za FPR INKOTANYI zo muri Batayo ya 157 zarokoye abatutsi BARI MU NKAMBI YA KABGAYI.
Mbere yo kugaruka kuri iki gikorwa gihambaye reka Nkubwire gato Imiterere y’inkambi ya Kabgayi uko yari iteye. Ubundi Impunzi z’i Kabgayi zari mu mazu atandukanye ya Kiliziya gatorika akurikira: Mu kigo cy’amashuri abanza cya Kabgayi A, mu kigo cy’amashuri abanza cya Kabgayi B, mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mutagatifu Yozefu, mu Iseminari Nto yitiriwe mutagatifu Leon, mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi (Philosophicum), mu kigo cya Mutagatifu Kagwa ahahoze TRAFIPRO (ahazwi ku izina rya CND),mu mashuri y’abigiraga gatigisimu, aho bitaga mu Gishumba no mu bitaro bya
Kabgayi.

Muri ibi bigo, uretse kwa Kagwa (CND), ahandi impunzi z’Abatutsi zabaga ziri kumwe n’impunzi z’Abahutu ziganjemo izari zaraturutse i Nyacyonga. Muri Eveché kwa Musenyeri habagamo n’abasirikare. Abatutsi bari bakambitse muri Katedrali ya Kabgayi basohowemo ku mabwiriza ya Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva wayoboraga Diyosezi ya Kabgayi, ngo kugira ngo itazasenywa.
Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva kandi yasabye ko abo Batutsi batahicirwa ngo batazateza umwanda, bikaba byaratumye abagendaga bicwa benshi barabajyanaga kubicira hanze ya katederali ya Kabgayi. Iyi Katedrali kandi yasomerwagamo misa buri munsi, ndetse abicanyi bakabanza mu Misa mu gitondo mbere yo kujya gushaka Abatutsi bo kwica.

Ku muhanda uva Gitarama winjira muri Kabgayi, hari za bariyeri nyinshi ku buryo Abatutsi benshi bahahungiraga batabashije no kwinjira muri ibyo bigo. Bariyeri zari aha hakurikira: muri Rugeramigozi ku muhanda ugana i Mbare, munsi y’irimbi ry’abapadiri ry’i Kabgayi, ku marembo ya ESI-Kabgayi (Ecole des Sciences Infirmières), imbere ya Imprimerie de Kabgayi, ku irembo ry’ibitaro bya Kabgayi no ku muhanda ugana ku Iseminari Nkuru ya Kabgayi.

Kandi hari Amatariki y’ingenzi yaranze ikorwa rya jenoside i Kabgayi kuko nkubwo Hari amatariki amwe azwi yaranzwe n’ubwicanyi bukomeye: Nkubwo Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 1994, kuri Ecole des Sciences Infirmières, igitero kigizwe n’abasirikare cyarahateye gishakisha Umurungi Chantal wari
Animatrice muri icyo kigo. Uwari umuyobozi w’icyo kigo wari Umuhutukazi witwa Mukandanga Dorothée yarwanye kuri uwo mukobwa, yanga ko bamujyana ndetse ananga ko basambanya abandi bakobwa bari bahari, bahita bamurasira hamwe na Umurungi Chantal ndetse na musaza we Mugunga Narcisse wari waje kumusura. Bombi bari abana ba Muberuka Jean Baptiste w’i Nyanza.

Tariki ya 15/4/1994 mu ishuri rya Saint Joseph haje igitero cyamaze amasaha atanu kirobanura. Icyo gihe cyatwaye benshi barimo umudamu wa Rudahunga Louis, umwalimu witwa Justin wigishaga muri ETEKA n’abandi. Muri iri shuri, ku itariki 08/5/1994, nabwo abasirikare bagiyeyo bafite urutonde rw’Abatutsi bagomba gutwara. Kuri uwo munsi, batwaye Abatutsi 27 mu gitondo, babajyana mu kigo cya gisirikare i Gitarama, birirwa bakubitwa. Ku mugoroba, babagabanyijemo amakipe atatu, bamwe babajyana i Murambi ya Gitarama, abandi
mu Byimana, abandi ku mugezi wa Nyabarongo barahabicira. Muri aba bose uko ari 27 harokotse umwe.
Категория
Об Онкологии
Комментариев нет.